Tugaruke kwa Kanyarwanda
Ariko shenge mfite agahinda!
dore nciye ahacuze incuke
zicunze gucuza u Rwanda
zicuditse n'ibica ihaho
zicumbikiye ibihanda
birindagiza ab'i Rwanda
bibabuza kwanda cyane
Bahararutse amahoro
bahoberana n'amahahari
amahane abahora impande
amahwa arahirwa iwabo
bahinyura imbaraga bafite
bahikwa n'ubusa bw'ubu
Kanyanga ikanika inkanda
ikundagura ahakunzwe
ihotora impotore barora
imidede barayizinukwa
badindizwa n'udutoya
batumbira ibihanda
Kera umwali muzima
yazindurwaga n'ibizima
akazinukwa ibita i buzimu
ubu asigaye ku gahinga
indaro ntazitinya
ubu umwuga n'ugutwita
👁 2💬 1
Something wrong with this poem?
Replies are closed for this poem.
Your Poem's Voice
See what makes your poem unique — its voice, energy, themes, and the literary traditions it draws from.
Comments (1)
Log in to leave a comment.